Sondra Myers yamuritse igitabo “The New Rwanda” agishyikiriza Never Again Rwanda

Sondra Myers Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashikirije Never Again Rwanda kopi 25 z’igitabo kivuga ku Rwanda rushya yise “The New Rwanda”. 
Iki gitabo kigaragaza u Rwanda rwo mu cyerekezo cy’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, ibiganiro byubaka Igihugu ndetse n’ibindi, byose bigaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 
Sondra Myers yavuze iko intego yo kwandika iki gitabo by’umwihariko ari ukugaragaza u Rwanda rushya rufite Demukarasi, bikazafasha urubyiruko mu (…)
Sondra Myers Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashikirije Never Again Rwanda kopi 25 z’igitabo kivuga ku Rwanda rushya yise “The New Rwanda”.

Iki gitabo kigaragaza u Rwanda rwo mu cyerekezo cy’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, ibiganiro byubaka Igihugu ndetse n’ibindi, byose bigaragara nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sondra Myers yavuze iko intego yo kwandika iki gitabo by’umwihariko ari ukugaragaza u Rwanda rushya rufite Demukarasi, bikazafasha urubyiruko mu kubaka ejo heza h’igihugu cy’ u Rwanda.

Iki gitabo kigaragaza uburyo Abanyarwanda babayeho, bakorera hamwe ibikorwa by’umuganda, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, ingando zihabwa abantu batandukanye bari mo n’abanyeshuri mu kwiga indangagaciro zubaka igihugu, ibiganiro by’umushikirano, uburezi ku mwana w’umukobwa, n’ibindi bikorwa byinshi bigaragaza iterambere ry’u Rwanda bigafasha n’urubyiruko gutegura ejo heza habo.

Iki gitabo cyavuye mu icapiro mu mwaka wa 2008 kiri mu rurimi rw’Icyongereza. Nyuma y’aho mu mwaka wa 2010 Perezida Kagame asabye ko cyazashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ubu iki gitabo kizanaboneka mu Kinyarwanda.

Umurungi Rita umuhuzabikorwa ushinzwe ibikorwa by’Iterambere muri “Never Again Rwanda” yabwiye IGIHE ko ibi bitabo bije gufasha Umuryango Nyarwanda. Yagize ati ”Ibi bitabo bizafasha cyane urubyiruko, mu mashuri bazajya babyifashisha hamwe no muri Club zitandukanye mu bigo bya Kaminuza n’amashuri yisumbuye, bizabafasha kumenya demukarasi, uburyo butandukanye bukoreshwa mu iterambere, ikerecyezo cy’u Rwanda mu iterambere n’ibindi.

Ibi bitabo bitangira gushyirwa mu masomero atandukanye bije byunganira ibisanzwe mu gufasha mu bumenyi ku Rwanda rushya, rufite demukarasi n’icyerekezo cy’iterambere.

Never Again Rwanda yavuze ko bije byunganira ibindi byafashaga urubyiruko muri Clubs z’urubyiruko birimo “ Igitabo cy’imiryango y Urubyiruko” n’ibindi, ibi byose ngo bizifashishwa mu kwigisha urubyiruko, mu kumenya mateka, kwigisha iterambere na demukarasi no gutegura ejo heza h’u Rwanda hakanongerwa imbaraga mu bitekerezo by’iterambere.

Sondra Myers yavuze ko yamaze gusohora ibitabo bigera ku 1,000 kandi bizakomeza kugera mu mpande zose z’igihugu mu gufasha urubyiruko n’Abanyarwanda.

Myers yananditse ibitabo bya ”Democratic and religion in the 21 St Century” cyasohotse mu mwaka wa 2006, ”The independence” cyasohotse mu mwaka wa 2004, ” Democratic Reader” cyasohotse mu mwaka wa 2002, hamwe na “Democratic is a Discussion” cyasohotse hagati ya 1996 na 1998. Ibitabo bye yabishyize mu ndimi zisaga 20 kugira ngo bisomwe n’abantu batandukanye ku Isi.

Newsletter Updates

Enter your email address below to subscribe to our newsletter

Leave a Reply