Never Again yatangije itsinda ry’ibiganiro ku miyoborere inoze

Umuryango Never Again Rwanda (NAR) watangije itsinda ry’ibiganiro i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana rigamije gufasha abaturage kurushaho gushyikirana n’abayobozi.

Ni muri gahunda uwo muryango watangiye mu rwego rwo guhuza abayobozi n’abayoborwa hagamijwe kubaka amahoro arambye. Itsinda ry’ibiganiro ku kubaka amahoro arambye ryatingijwe na Never Aigain i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ariko ngo hari igihe abayobozi n’abayoborwa badashyikirana ngo bajye inama bikaba byakurura amakimbirane nk’uko Mukankubito Immaculee, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ireme ry’Ibikorwa muri NAR abivuga. Ati “Uruhare rw’umuturage mu miyoborere ni imwe mu nzira yubaka amahoro, igakumira Jenoside n’andi makimbirane. Iri tsinda ni irituma abaturage biyubakamo ubushobozi bwo gusesengura ibibazo no gushyikirana n’ubuyobozi kugira ngo babugezeho ibitekerezo kuri ibyo bibazo.” Abaturage bo mu murenge wa Fumbwe bagize iryo tsinda rishya bavuga ko rizabafasha kwegerana n’abayobozi.

Kuba izo mpande zombi zidashyikirana uko bikwiye ngo bituma hari abaturage batitabira gahunda ziteza imbere igihugu kuko baba bataziyumvamo, Rwicaniyoni Yozefu akavuga ko iryo tsinda rigeze ku ntago za ryo hari byinshi byakosoka. Ati “Abayobozi n’abayoborwa badafatanyije imiyoborere myiza ntibayigeraho. Nk’abantu benshi ntibakunda kwitabira umuganda. Kutawitabira biterwa n’uko abayoborwa badashyikirana n’ababayobora ngo mbere y’uko umuganda ukorwa bategurire hamwe ahantu umuganda uzabera n’impamvu ariho ukwiye kubera.”Ifoto y’urwibutso.

Nubwo abaturage b’i Fumbwe bavuga ko abayobozi n’abayoborwa badashyikirana uko bikwiye, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne avuga ko nta ntera iri hagati y’abayobozi n’abaturage.

Gusa avuga ko kuba ingingo yo kuvanaho iyo ntera yaratekerejweho muri gahunda y’iryo tsinda bizatuma hafatwa ingamba zo gukumira. Ati “Mu by’ukuri iyo ntera si ikibazo kiri muri Rwamagana. Ariko kuba babivuze ni ukugira ngo tuyikumire kugira ngo tugire imiyoborere myiza.” NAR irateganya gutangiza amatsinda 20 y’ibiganiro mu turere 10 tw’u Rwanda. Itsinda rya Fumbwe ribaye irya gatanu ritangijwe n’uwo muryango, rikaba ari n’irya kabiri mu ntara y’Uburasirazuba kuko hari irindi ryatangijwe mu karere ka Bugesera.

Newsletter Updates

Enter your email address below to subscribe to our newsletter

Leave a Reply