INAMA YA 6 KURI POLITIKI N’IBIKORWA BYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA

Never Again Rwanda, umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ugamije kubaka amahoro arambye

 

INYANDIKO IGENEWE ABANYAMAKURU

Never Again Rwanda, umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ugamije kubaka amahoro arambye ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mata 2017 yahurije hamwe abasaga 140 mu nama igamije guha urubuga  urubyiruko rwiga n’urutiga, inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, imiryango nyarwanda itari iya Leta bateranye ku nshuro ya 6 baganira kuri politiki n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muw’1994.

Mu gihe u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23, Abanyarwanda b’ingeri zose kandi baturutse mu bice bitandatu by’igihugu mu biganiro byabo bibanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Akamaro ko kwibuka mu rugendo rwo komora ibikomere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uyu munsi umubare munini w’urubyiruko mu Rwanda ugizwe n’abasore n’inkumi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uru rubyiruko rero rukwiye gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside, uburyo yakozwemo ndetse n’ingamba zafashwe mu guhangana n’ingaruka zayo kugira ngo barusheho nabo kugira uruhare rufatika mu kubaka iterambere n’amahoro arambye mu Rwanda.

Zimwe mu ngaruka za jenoside urubyiruko ruhanganye nazo harimo ihungabana n’amakuru n’ubumenyi budahagije bishingiye ku ruvangitirane rw’amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo. Izo ngaruka zititaweho zishobora gutuma urubyiruko rw’u Rwanda rugwa mu bishuko by’abanyapolitiki babi rukaba rwashorwa mu bikorwa by’urugomo aho gukoresha imbaraga zarwo mu bikorwa byubaka amahoro n’iterambere birambye abanyarwanda bifuza.

Mu ijambo rifungura iyi nama, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, Madamu Mukankubito Immaculee yasabye abanyarwanda gushira amanga bagatinyuka kuganiriza urubyiruko ku mateka nyakuri u Rwanda rwanyuzemo mu bihe bya Jenoside ndetse na nyuma yaho. Ygize ati: “Tugomba guitanga umwanya ku rubyiruko wo kumva no gusobanukirwa amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi kugirango bamenye uko bafasha abo yagizeho ingaruka ku buryo bunyuranye kandi banahangane n’ingengabitekerezo yayo.”

Inama y’uyu munsi rero yabaye urubuga rw’urubyiruko aho rwagaragaje ibitekerezo byabo ku bikomere bakomora kuri Jenoside ndetse banumva impanuro n’ubunararibonye bw’impuguke zitandukanye mu bijyanye no kwibuka, komora ibikomere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwiyemeje kurushaho kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi, kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside no kurushaho kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kwibuka mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bwana Fidele Ndayisaba wari umushyitsi mukuru, yahamagariye abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe, bakarwanya uwo ari we wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside maze imbaraga zabo bakazishora cyane mu kurinda ibyagezweho ndetse bakarushaho gukora neza.

Inama kuri politiki n’ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bigize gahunda y’igihe kirekire, umuryango Never Again Rwanda uterwamo inkunga n’Ikigo  mpuzamahanga cy’ Abanyasuwede  kigamije iterambere (Swedish International Development Agency (Sida) ndetse n’umurwango w’abadage ushinzwe ubufatanye n’iterambere (GIZ).
Never Again Rwanda ni iki?
Never Again Rwanda ni umuryango Nyarwanda utari uwa Leta  ugamije kubaka mahoro arambye ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Uyu muryango  washinzwe mu mwaka wa 2002 nk’igisubizo kuri zimwe mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ndetse no guharanira ko Jenocide itazongera kuba ukundi . Gahunda z’umuryango Never Again Rwanda zishingiye ku icyerekezo  cyo kubaka igihugu aho abaturage baba umusingi nyawo w’impinduka nziza kandi bakorerahamwe bagamije amahoro n’iterambere birambye.

Kuva uyu muryango ushinzwe mu w’2002, Never Again Rwanda ni umwe mu miryango nyarwanda ufite uruhare runini kandi rufatika mu kubaka amahoro mu Rwanda.

Hagendewe k’ubunararibonye bw’imyaka 13  ishize , ubu, Never Again Rwanda ni umwe mumiryango nyarwanda ufite uruhare runini kandi rufatika mukubaka amahoro mu Rwanda.

Kubindi bisobanuro wabaza

 

Jean Baptiste Hategekimana
Umukozi wa Never Again Rwanda
Tel: +250 736 282 213
Email: baptista85@gmail.com

 

Never Again Rwanda
Website: www.neveragainrwanda.org
Facebook: NARwanda
Twitter: NARwanda
Instagram: NARwanda
Google + : +NeverAgainRwanda
YouTube: NARwandaNGO

Newsletter Updates

Enter your email address below to subscribe to our newsletter

Leave a Reply