Never Again Rwanda ku bufatanye na Civil Peace Service (GIZ) yateguye inama nyunguranabitekerezo y’urubyiruko, kugirango baganire ku buryo bakorera hamwe ndetse bagire n’intego yo gukora neza mu myaka iri imbere. Muri iyi nama nyunguranabitekerezo harimo kugaragaza imbogamizi bahuye nazo mu mwaka wa 2018, ibyo bagezeho kugira bibafashe gutegura neza ibikorwa bya 2019 ndetse n’uburyo bazakorana n’abagenerwabikorwa b’amatsinda y’urubyiruko (Clubs and Associations) babarizwamo ashamikiye kuri Never Again Rwanda .
Yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 44 ruhagarariye abandi mu miryango itandukanye rubarizwamo ndetse no mu ntara zose umuryango Never Again Rwanda ukoreramo. Uru rubyiruko rukaba rwari rwaritabiriye inama ndetse n’amahugurwa atandukanye yateguwe na NAR ku muco wo kubaka amahoro(PBI), Umunsi mpuzamahanga w’amahoro (IDP), Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko(IYD), Inama y’igihugu y’urubyiruko ku kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (Commemoration conference) ndetse n’amahugurwa mu gutekereza byimbitse (Critical Thinking Trainings).
Muri iki kiganiro, abitabiriye bagiye bagaragaza imitegurire y’umwaka utaha ndetse n’icyo bigiye muri porogaramu zitandukanye za Never Again Rwanda aho umwe muribo yagize ati: “Uyu ni umwanya udasanzwe kandi w’ingenzi kuko udufasha kwisubiramo tukamenya uko twakoze muri uyu mwaka urangiye bikaduha n’amasomo y’uko umwaka utaha tuzakora neza kurushaho. Twagize igihe cyo kugaragaza ubushake bw’ibyo tuzakora mu mwaka wa 2019 dufatanyije n’abanyamuryango bo mu matsinda duhagarariye.” Robert Mugabo
Never Again Rwanda yahuje uru rubyiruko hagamijwe kubashyira hamwe kugira ngo baganire ku masomo bakuye mu kwitabira ibikorwa bitandukanye byavuzwe haruguru banaganire ku mbogamizi bahuye nazo nk’isomo mu gushyiraho icyerecyezo bazagenderaho mu mwaka wa 2019.
Mu gihe cy’Inamanyunguranabitekerezo, bashyizwe mu matsinda ane aho baganiraga ku bibazo byugarije urubyiruko bigaragarira aho batuye( Neighborhood) , ku mashuri ( Schools) , mu miryango babamo ( Families) ndetse n’ibibazo biterwa n’urungano ( Peers). Umwitozo bari bafite wari ukumurika uko bazakoresha ibyo bize mu mwaka wa 2019, amahitamo yari uburyo mbarankuru ( stories ), bw’amashusho ( pictures), bw’indirimbo ( songs) ndetse no nubw’ikinamico ( play / sketches) .
Umwitozo bakoze mu matsinda, bagaragaje ibikorwa bitandukanye. Itsinda rya mbere ryagaragaje ibibazo mu buryo mbarankuru aho ubukene , ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ivangura aribyo byugarije urubyiruko aho bagaragaje ko uburyo bwo kubikemura neza ari mu biganiro, buri wese akabigira ibye haba mu rugo ndetse n’urubyiruko hagati yabo aho bigaragaye hose ntibiharirwe ababyeyi na leta gusa ahubwo nk’urubyiruko bakabigira ibyabo mu kubikemura.
Mu muryango hagaragajwemo ibibazo by’ubutaka , ihohoterwa mu rugo , n’ibiganiro bidahagije hagati y’ababyeyi n’abana. Ibi babigaragaje bakoresheje ikinamico ndetse basanga ikinamico ari inzira nziza yakoreshwa mu gutanga ubutumwa byihuse kandi bukumvikana kuko ikurikirwa cyane n’abakiri bato.
Mu mashuri harimo ibibazo byo gukoresha amagambo akomeretsa , ishyari hagati mu bana ndetse n’ibitekerano (stereotypes among students) . Ibi byagaragaje ko abana babikura mu rugo bakabikongeza no mu bandi bikanaviramo bamwe kureka ishuri kuko kuba mw’ishuri udafite ubwisanzure bigoye ko wanarikunda.
Ibibazo biterwa n’urungano harimo guterwa inda z’imburagihe ku bakobwa ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside. Iirindi tsinda ryakoze indirimbo nk’uburyo bwiza bwo kumvikanisha ubutumwa bwabo.
“Ibi rero byatumye numva ko nkwiye kubaha ibitekerezo by’abantu b’ingeri zose, numva ko kugira ngo tugire amahoro arambye bidusaba gushyira hamwe no kwigira kuri bagenzi bacu.” Aslam Rurangwa .
“Urubyiruko ruharanire kuba ababibyi b’amahoro, rugire gutekereza kwimbitse rurwanya ihohohoterwa ndetse rwirinda inda z’imburagihe. Nibwo tuzubaka u Rwanda mu iterambere rirambye.” Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, Umuyobozi mukuru wa Never Again Rwanda