Let’s stand up for Equality, Justice, and Human Dignity: International Human Rights Day statement

“Where, after all, do universal human rights begin? In small places, close to home – so close and so small that they cannot be seen on any maps of the world….” – Eleanor Roosevelt

Today on the 10th of December, we celebrate International Human Rights Day, and the 70th anniversary of the adoption of the Universal Declaration of Human Rights by the United Nations General Assembly, which for many years has stood as a global beacon for the protection and protection of human rights across the globe.

The United Nations’ international theme ‘Let’s stand up for equality, justice, and human dignity’, reminds us each of us of our individual responsibility to make up a collective force that will fight for the protection of human rights in our communities, nations, and all across the globe.

As we still see violent conflicts plague different corners of the globe, we continue to see abuses of human rights, as victims of conflict are stripped of their humanity and forced to bear the wounds of war. Wherever humanity’s values are abandoned, we are all at greater risk, and this is why we must become the voice for those who continue to experience the absence of equality, justice, and human dignity.

Education on human rights is key in building a collective effort towards protection all over the globe. At Never Again Rwanda, our governance and rights program place an emphasis on furthering knowledge of human rights in local communities, especially our ‘Inzira Nziza’ activity supported by USAID, which aims to teach values of democracy and human rights to Rwandan youth.

We encourage all to use this day to reflect on their own contribution to protecting the human rights of all people. We specifically encourage young people to remind themselves of our shared humanity, and how prejudices and ignorance will prevent us from building a future where all feel welcomed and valued in society. Stand up for your rights and those of others today.

“Ese nyuma ya byose, ni he uburenganzira bwa muntu butangirira? Ni ahantu hato se, hafatanye cyane kandi hatagutse kuburyo batabasha kugararaga ahantu na hamwe ku isi?…” – Eleanor Roosevelt

Uyu munsi, tariki ya 10 Ukuboza, turizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’isabukuru y’imyaka 70 Inama nkuru y’Umuryango w’Abibumbye imaze yemeje itegeko ry’Uburenganzira bwa muntu ku isi yose,  bikaba byarabaye inkingi, mu gihe cy’imyaka myinshi, yo kurengera uburenganzira bwa muntu no kuburinda ku isi yose.

Insanganyamatsiko mpuzamahanga yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye igira iti ‘Duhagurukire uburinganire, ubutabera n’agaciro k’ikiremwa muntu’, itwibutsa ko buri wese afite inshingano zo gutanga umusanzu we mu kurinda uburenganzira bwa muntu aho dutuye, mu bihugu byacu ndetse no kw’isi yose.

Nkuko tukibona amakimbirane akomeye amunga ince zitandukanye z’isi, niko dukomeza kubona ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, aho abagerwaho n’ingaruka bakurwamo ubumuntu bagategekwa kwikorera ibikomere baterwa n’intambara. Iyo ubumuntu bwateshejwe agaciro, twese bitugiraho ingaruka. Niyo mpamvu dukwiye kuba ijwi ry’abo bose bakomeza kubuzwa uburinganire, ubutabera ndetse n’agaciro k’ikiremwa muntu.

Uburezi ku uburenganzira bwa muntu ni ingenzi mu kubaka imbaraga rusange hagamijwe kuburinda kw’isi yose. Muri Never Again Rwanda, porogaramu yacu y’imiyoborere n’uburenganzira yibanda cyane ku guhugura abaturage ku burenganzira bwa muntu, cyane cyane biciye muri porogaramu yitwa “Inzira Nziza” iterwa inkunga na USAID, igamije kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda indangagaciro za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Turashishikariza abantu bose gukoresha uyu munsi batekereza ku ruhare rwabo mu kurinda no kubungabunga uburenganzira bwa muntu kuri bose. By’umwihariko, turakangurira urubyiruko guha agaciro ubumuntu dusangiye, ndetse bakamenya ko ubujiji n’ ibitekerezo birenganya abandi nta shingiro bibangamira kubaka ahazaza heza aho buri wese yumva yisanzuye kandi afite agaciro muri sosiyete.

Haranira uburenganzira bwawe ndetse n’ubw’abandi uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *