DKI: Abaturage baganiriye ku bibazo by’ubutaka n’amakimbirane abikomokaho

Amakimbirane ashingiye ku butaka ni kimwe mu bibazo bigaragara cyane mu bice bitandukanye by’igihugu aho ayo makimbirane yiganjemo akunze kubaho mu gihe cy’izungura, mu kugura no kugurana ubutaka, gukoresha umutungo wabuvuyemo no kubugabana.

Muri urwo rwego itsinda rya NAR mu mushinga DKI (Dufatanye Kwiyubakira Igihugu) rikorera mu murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza ryateranye kuwa 28 Nyakanga 2022 rikiganiraho maze bakagaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura nazo ndetse n’ibyakorwa kugirango iki kibazo gikemuke burundu. Ni ikiganiro cyari gifite, insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo by’abaturage ku itegeko rishya ry’ubutaka: ibibazo n’ibyifuzo.” Ndetse cyitabirwa n’abashyitsi baturutse muri USAID Rwanda itera inkunga uyu mushinga, Umuyobozi wa Never Again Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.

Muri iki kiganiro abaturage bahawe urubuga maze bagaragaza ibibazo bijyanye n’ubutaka bahura nabyo, batanga ibyifuzo banasaba ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ko bwabafasha kubikemura kuko ikibazo kijyanye n’ubutaka kiri mu bibahangayikishije.

Ibibazo byagarutsweho birimo icyo gukata imbago aho usanga harimo ubwumvikane buke hagati y’impande zirebwa n’icyo kibazo, aho biyemeje ko abo bireba baba bagomba kuboneka muri iki gikorwa. Hari kandi ikibazo cy’iminani ihabwa abana ubutaka bukibaruwe ku mubyeyi bakaba basabwe kujya bajya kwa noteri abana bagahabwa imigabane yabo mu buryo bukurikije amategeko. Umuturage witwa Kagabo Edouard yagize ati “Umubyeyi aha abana be ubutaka bwe ariko bukaba bumwanditseho, ba bana kugira ngo babone uburenganzira kuri ubwo butaka bikaba imbogamizi kuko butaba bubanditseho”.

Ikindi kibazo abaturage bagaragaje ni icyo kugura ubutaka mu buryo bufifise aho usanga nyir’ubutaka nta byangombwa afite, basaba gukorerwa ubuvugizi igiciro kigabanuka bityo amafaranga atangwa mu guhererekanya ubutaka (mutation) akaba yagabanywa akava ku bihumbi mirongo itatu. Uwamahoro Hassinah yongeyeho ati “Hari aho usanga abantu benshi baraguze ubutaka bwo gutura bakabugura n’umuntu umwe ariko icyangombwa kikaguma cyanditse kuri uwo muntu kandi bwaraguzwe n’abantu batandukanye’’.

 

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Harerimana Jean Damascène yavuze ko hari ibiri gukorwa kuri iki kibazo cy’ubutaka harimo nko kugabanya igiciro cy’iherererekanya ry’ubutaka. Yabasabye kubahiriza amategeko asanzwe ahari no kwegera ubuyobozi kugira ngo bamenye neza amakuru ajyanye n’ubutaka kuko benshi muri bo usanga nta makuru ahagije baba bafite.

Uwari uhagarariye USAID, Joseph Rurangwa, yavuze ko iyi gahunda yabashyirweho ari urubuga abaturage bahuriramo rukabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, abashimira uruhare rwabo mu kuyitabira anabashishikariza kurushaho kwiyubakira igihugu.

Abari mu itsinda rya Never Again Rwanda bishimira urwego bamaze kugeraho mu mibereho yabo kuko hari byinshi bungukiye muri iri tsinda. Bavuga ko ingingo baganiraho binyuze muri iri tsinda zibafasha gukemura ibibazo byari bisanzwe ari ingorabahizi.

Sandra Nadège Uwamariya

Newsletter Updates

Enter your email address below and subscribe to our newsletter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *