Ubuzima bwo mumutwe n’icyorezo cya coronavirus “COVID-19”

Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya covid-19, ibihugu bitandukanye byagezwemo n’iki cyorezo n’ u Rwanda rurirmo byafashe ingamba zo gusaba abaturage babyo kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo kugeza ubu kimaze koreka imbaga kikaba kidafite umuti n’urukingo.

Ibibazo bya mbere abantu bakunze guhita bahura nabyo n’iby’imibereho isanzwe nko kubona ibyo kurya, amazi, ibicanwa n’ibikoresho by’isuku. Ibyo byose ni ingenzi cyane mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.  

Igihugu cy’ u Rwanda kiri mu byafashe iya mbere mu gufasha abaturage bacyo bashobora guhura n’ibibazo byo kubura ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku, u Rwanda rwatanze ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu midugudu yose y’igihugu ku babukeneye.

Ikibazo kidahita kigaragara nyamara gifite ingaruka zikomeye bigatuma habaho no gutinda gufatirwa ingamba ni ikijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.  Iyi nyandiko igamije gufasha abantu kumva ingaruka z’iki cyorezo ku buzima bwo mu mutwe ndetse na zimwe mu ngamba wakoresha kugirango wifashe ubashe muri iki gihe utemewe gusohoka mu rugo hanyuma ubashe no gufasha abandi.

Zimwe mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku buzima bwo mu mutwe.

Ibihe bidasanzwe turimo bifite ingaruka zikomeye ku nzego zitandukanye z’ubuzima bwa muntu. Iki gihe umuntu asa naho ari mu bihe bidasanzwe bituma atakaza ibyamuhaga icyerekezo cy’ubuzima n’umutungo, atakaza ibyo yamenyere gukora buri munsi, ndetse n’ubusabane bwe n’abandi bukahakomerekera. Niba tubasha kumva impamvu zo kwirinda kugirango turengere amagara yacu, ni ngombwa cyane ko twita no kubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwacu tukabubungabunga.

Zimwe mu ngaruka zigera ku bantu harimo ubwoba bukabije bwo kuba umuntu yakwandura icyorezo cya covid-19 bikanajyana n’amakuru menshi umuntu yumva kuri icyo cyorezo kandi akura umutima, guhangayika bikabije (anxiety) no kumva intekerezo zijagaraye (stress), kubera kuba mu buzima busa n’akato kuko utemerewe kurenga iwawe mu rwego rwo kwirinda kuba wakwandura cyangwa kwanduza abandi.

Guhangayika no kumva ujagaraye  ariko na none bishobora no guterwa nuko muri iki gihe hari abazabura akazi ndetse bamwe bashobora no kugatakaza burundu  bakaba batazi uko ubuzima buzaba bumeze nyuma y’iki cyorezo.

Ibi bije kandi mu gihe ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 n’ikigo gifite mu nshingano ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda RBC/ Mental Health Division  bwerekanyeko abanyarwanda rusange 12% basanganwe agahinda gakabije ((major depressive episode), 8% bafite ubwoba bukabije (Panic disorder) ndetse abagera kuri 4% bakaba bafite ihungabana (Post Traumatic Stress disorder).

Iki cyorezo kandi kiravugwa mu gihe mu Rwanda turi mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi.

Nanone kandi ubushakashatsi bwavuzwe haruguru bwerekanye ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 aribo bafite ibipimo byo hejuru ugereranije n’abandi banyarwanda muri rusange aho 35% bafite agahinda gakabije ((major depressive episode), 27% bafite ubwoba bukabije (Panic disorder) ndetse abagera kuri 28% bakaba bafite ihungabana (Post Traumatic Stress disorder).

Kuba abantu basanganwe intege nke mubijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bituma ikindi kibazo gikomeye kiyongereyeho nka Covid-19 n’ingaruka zacyo zavuzwe haruguru birushaho gukomera.

Zimwe mu nama zafasha mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe  muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19

  • Nubwo waba utarwaye Covid -19 bimwe mu byongera ubwoba, guhangayika no kwiheba ni amakuru atandukanye wumva kuri iki cyorezo. Niba amakuru nkayo agutera kumva utameze neza gerageza kwiha ikiruhuko cyo kuyumva, ni wumva kandi ari iby’ingenzi ku kumenya amakuru, gerageza gushakisha amakuru ava ahantu hizewe nko muri minisiteri zibifite mu nshingano, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS, n’ibitangazamakuru bisanzwe ari ibinyamwuga.Ni ngombwa kumenya ko amakuru yose atariko aba ari ukuri bityo ugasesengura ukamenya niba amakuru yizewe.
  • Irinde gukwirakwiza amakuru adafite gihamya n’ibihuha kuko uko ubikora niko urushaho kubyizera no kubyizeza abandi. Ntukibagirwe ko ubwoba bw’abandi bukangura ubwawe.
  • Niba ubonye amakuru kandi yafasha abandi cyane cyane kwirinda no kubungabunga ubuzima bwabo, ujye wihutira kuyabasangiza. Ibyo ni iby’agaciro.
  • Muntu yifitemo ubushobozi budasanzwe bwo kwakira imibereho ijyanye n’imihandagurikire y’ibihe, bityo gerarageza kumenyera izo mpinduka uzijyanishe n’ibihe turimo byo kuguma mu rugo kugirango ubuzima bwawe bwo mu mutwe butekane.
  • Niba ufite abantu musanzwe mushyikirana bikakongerera morale gerageza kuvugana nabo kuri telephone, mwibuke ibihe byiza, museke bizabaruhura kandi bikurinde kwigunga no kumva uri wenyine.
  • Niba kandi hari abantu usanzwe uziko ari urucantege bakaba bakunda byacitse ni byiza kwirinda kugirana nabo ibiganiro muri iyi minsi igihe cyose wumva utameze neza.
  • Niba usanzwe ufite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ushobora guhamagara muganga usanzwe ugukurikirana kugirango umugishe inama bitewe nuko wumva umerewe.
  • Kora urutonde rw’ibintu ukunda gukora ubu hanyuma ugerageze kubishyira mu gihe urimo. Urugero niba usanzwe ukora siporo aho uyikorera hakaba hafunze, hindura uyikorere kuri gahunda Television yashyizeho, soma ibitabo bigushimisha, shyiramo umuziki ubyine,  andika, teka , gerageza ibintu bishya utajyaga ubonera umwanya kubera ibindi ukora mu busanzwe, ushobora kandi kujya uganira n’inshuti zawe kuri telefoni ibyo wakoze, ibyakunaniye ndetse nibyo washoboye, …. Kumva ko hari abantu bitaye kubyo ukora birafasha.  Ntukibagirwe na rimwe ibintu bituma wumva umerewe neza kandi nuvumbura ikintu kikagutera akanyamuneza bisangize abandi!
  • Ikindi gifasha ni ukumva ko hari akamaro umaze, niba ufite ibyo kurya hari umuturanyi utabifite mufungurire. Niba hari umuntu utekereza ko yigunze muri ibi bihe muvugishe ndetse mufatire hamwe gahunda zamukura mu bwigunge urugero niba musenga mushobora gushyiraho isaha yo gusengera rimwe kuri telefoni, isaha yo kuganira uko umunsi wagenze….
  • Amakuru menshi ubu aravuga ku cyorezo cya Coronavirus kandi bishobora no gufata igihe. Niba uvuganye n’abantu bawe, gerageza kubabaza andi makuru adafite aho ahuriye n’icyorezo.

GumayoAmahoro urushaho kubungabunga ubuzima bwawe bwo mu mutwe, gerageza gutekereza uko ejo hazaba hameze ufate ingamba zo kurushaho kuzabaho utekanye kandi ufite amagara mazima.

Adelite Mukamana
Psychologue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *