{"id":16576,"date":"2016-07-17T13:10:02","date_gmt":"2016-07-17T13:10:02","guid":{"rendered":"http:\/\/spiderbit.rw\/neveragain\/?p=16576"},"modified":"2016-07-17T13:10:02","modified_gmt":"2016-07-17T13:10:02","slug":"never-again-yatangije-itsinda-ryibiganiro-ku-miyoborere-inoze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/never-again-yatangije-itsinda-ryibiganiro-ku-miyoborere-inoze\/","title":{"rendered":"Never Again yatangije itsinda ry\u2019ibiganiro ku miyoborere inoze"},"content":{"rendered":"\n

Umuryango Never Again Rwanda (NAR) watangije itsinda ry\u2019ibiganiro i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana rigamije gufasha abaturage kurushaho gushyikirana n\u2019abayobozi.<\/h3>\n\n\n\n

Ni muri gahunda uwo muryango watangiye mu rwego rwo guhuza abayobozi n\u2019abayoborwa hagamijwe kubaka amahoro arambye. Itsinda ry\u2019ibiganiro ku kubaka amahoro arambye ryatingijwe na Never Aigain i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.<\/strong>Leta y\u2019u Rwanda yashyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ariko ngo hari igihe abayobozi n\u2019abayoborwa badashyikirana ngo bajye inama bikaba byakurura amakimbirane nk\u2019uko Mukankubito Immaculee, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ireme ry\u2019Ibikorwa muri NAR abivuga. Ati \u201cUruhare rw\u2019umuturage mu miyoborere ni imwe mu nzira yubaka amahoro, igakumira Jenoside n\u2019andi makimbirane. Iri tsinda ni irituma abaturage biyubakamo ubushobozi bwo gusesengura ibibazo no gushyikirana n\u2019ubuyobozi kugira ngo babugezeho ibitekerezo kuri ibyo bibazo.\u201d Abaturage bo mu murenge wa Fumbwe bagize iryo tsinda rishya bavuga ko rizabafasha kwegerana n\u2019abayobozi.<\/p>\n\n\n\n

Kuba izo mpande zombi zidashyikirana uko bikwiye ngo bituma hari abaturage batitabira gahunda ziteza imbere igihugu kuko baba bataziyumvamo, Rwicaniyoni Yozefu akavuga ko iryo tsinda rigeze ku ntago za ryo hari byinshi byakosoka. Ati \u201cAbayobozi n\u2019abayoborwa badafatanyije imiyoborere myiza ntibayigeraho. Nk\u2019abantu benshi ntibakunda kwitabira umuganda. Kutawitabira biterwa n\u2019uko abayoborwa badashyikirana n\u2019ababayobora ngo mbere y\u2019uko umuganda ukorwa bategurire hamwe ahantu umuganda uzabera n\u2019impamvu ariho ukwiye kubera.\u201dIfoto y\u2019urwibutso.<\/strong><\/p>\n\n\n\n

Nubwo abaturage b\u2019i Fumbwe bavuga ko abayobozi n\u2019abayoborwa badashyikirana uko bikwiye, umuyobozi w\u2019akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, Umutoni Jeanne avuga ko nta ntera iri hagati y\u2019abayobozi n\u2019abaturage.<\/p>\n\n\n\n

Gusa avuga ko kuba ingingo yo kuvanaho iyo ntera yaratekerejweho muri gahunda y\u2019iryo tsinda bizatuma hafatwa ingamba zo gukumira. Ati \u201cMu by\u2019ukuri iyo ntera si ikibazo kiri muri Rwamagana. Ariko kuba babivuze ni ukugira ngo tuyikumire kugira ngo tugire imiyoborere myiza.\u201d NAR irateganya gutangiza amatsinda 20 y\u2019ibiganiro mu turere 10 tw\u2019u Rwanda. Itsinda rya Fumbwe ribaye irya gatanu ritangijwe n\u2019uwo muryango, rikaba ari n\u2019irya kabiri mu ntara y\u2019Uburasirazuba kuko hari irindi ryatangijwe mu karere ka Bugesera.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"

Umuryango Never Again Rwanda (NAR) watangije itsinda ry\u2019ibiganiro i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana rigamije gufasha abaturage kurushaho gushyikirana n\u2019abayobozi. Ni muri gahunda uwo muryango watangiye mu rwego rwo guhuza abayobozi n\u2019abayoborwa hagamijwe kubaka amahoro arambye. Itsinda ry\u2019ibiganiro ku kubaka amahoro arambye ryatingijwe na Never Aigain i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.Leta y\u2019u Rwanda yashyizeho politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ariko ngo hari igihe abayobozi n\u2019abayoborwa badashyikirana ngo bajye inama bikaba byakurura amakimbirane nk\u2019uko Mukankubito Immaculee, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ireme ry\u2019Ibikorwa muri NAR abivuga. Ati \u201cUruhare rw\u2019umuturage mu miyoborere ni imwe mu nzira yubaka amahoro, igakumira Jenoside n\u2019andi makimbirane. Iri tsinda\u2026<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":16577,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"_mi_skip_tracking":false,"footnotes":""},"categories":[22],"tags":[],"blocksy_meta":{"styles_descriptor":{"styles":{"desktop":"","tablet":"","mobile":""},"google_fonts":[],"version":4}},"jetpack_featured_media_url":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-content\/uploads\/2019\/07\/abagize-itsinda-rya-fumbwe-n_abakozi-ba-nar-nyuma-yo-gutangiza-iryo-tsinda_1.jpg","_links":{"self":[{"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16576"}],"collection":[{"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16576"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16576\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/media\/16577"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16576"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16576"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/neveragainrwanda.org\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16576"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}